Kigali

Yayitiriye umwana we! Uncle Austin yateguje Album ye ya nyuma yakuye mu ndirimbo zirenga 50

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2024 18:58
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh wamenyekanye nka Uncle Austin, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ye ya kane izaba ariyo ya nyuma akoze mu rugendo rwe rw’umuziki. Ni Album avuga ko idasanzwe kuri we, kuko ipfundikiye umuziki we, kandi ifite igisobanuro kinini kuko yayitiriye umukobwa we.



Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Nzakwizirikaho’, ‘Ndagukunda nzapfa ejo’, yifashishije konti ye ya Instagram, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, yagaragaje ko agiye gusohora Album yise “London”, izina risanzwe rifitwe n’umukobwa we.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Uncle Austin yavuze ko ashingiye ku bikorwa amaze gukora mu muziki, ndetse n’urugendo rw’abo yagiye afasha mu bihe bitandukanye, iyi Album ishyize akadomo ku rugendo rwe rw’umuziki.

Yavuze ko yayitiriye umukobwa we kubera ko “Iyo utarabyara ntumenya urukundo”. Ati “Ni igisobanuro cy’urukundo kuri njye.”

Uncle Austin yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo 12, ndetse hariho izo yakoranye n’abahanzi banyuranye bo mu bice bitandukanye. Avuga ko abahanzi yifashishijeho ari ubwa mbere bakoranye, kuko atigeze yiyambaza cyane abo bakoranye mu bihe bitandukanye.

Uyu mugabo yavuze ko iyi Album ayiteguye mu gihe cy’imyaka ibiri, kandi ijonjora ry’indirimbo yakubiyeho ntiryamworoheye, kuko hari nyinshi zasigaye.

Ati “Ni Album nagiye nkora naragira igitekerezo cy’uko ariyo Album yanjye ya nyuma. Icyabaye n’uko hari indirimbo narangije gukora, nzikura kuri Album none nkaba ntazazisohora, nafashe izindi nongeraho izindi.”

Indirimbo zarangiye ntabwo zose zajya kuri Album. Mfite indirimbo nka 50, ni ukuvuga ngo nyuma yaho sinzi niba nzazitanga cyangwa nkazigabira abantu.”

Abajijwe niba mu bahanzi bakoranye kuri Album harimo n’inshuti ye y’igihe kirekire Buravan, Uncle Austin yasubije ko ‘izo twakoranye zose nka ‘Close’ iri kuri Album yanjye ya Gatatu tutashyize hanze mu buryo bwo kuyimurika.”

Uyu mugabo usanzwe akorera Kiss Fm, yavuze ko indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe n’abarimo Producer Element, Prince Kiiiz, Roda, Nessim n’abandi bari hagati ya batandatu ndetse n’umunani.

Yavuze ko ataramenya niba iyi buri ndirimbo iri kuri iyi Album izasohokana n’amashusho yayo ‘kuko sindabona amafaranga yo kuzikora zose’.


Uncle Austin yateguje Album ye ya Kane yise ‘London’ izaba iriho indirimbo 12


Uncle yavuze ko Album ye yayitiriye umukobwa we kubera ko ari igisobanuro cy’urukundo


Uncle Austin yavuze ko yifashishije aba Producer banyuranye mu ikorwa ry’iyi Album

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA UNCLE AUSTIN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND